Ni Porogarame igamije gutanga igishoro ku bantu bafite ibitekerezo by’imishinga ibyara inyungu (Business), no guha umwanya ba rwiyemezamirimo gushaka uwabashoramo imari (Angel Investors) bakagura ibikorwa byayo. Byose bica mu kiganiro “Pitch Studio” gitambuka mu Rwanda hose. Iyi gahunda itegurwa na Arthur Nation ku bufatanye na RBA (Radiyo na Televiziyo by’U Rwanda).
PitchStudio ihagaze ku nkingi eshatu:
Ikiganiro kiyoborwa na Arthur Nkusi, kigatambuka kuri Radio na Televiziyo Rwanda, KC2, Magic FM, Radiyo Inteko, na radiyo eshanu zivugira mu turere, hamwe n’izindi mbuga zitambukaho ibiganiro nka Spotify na Youtube.
Buri cyiciro (season) kigizwe n’ibice 12, kimara amezi atatu cyumvwa mu turere twose 30.
Buri cyiciro kigira amafaranga yagenwe azagabanwa n’abahatana. Kuri iyi nshuro, Arthur Nation izatanga RWF 15,000,000.
Gutora biroroshye kandi bikorwa n’abaturage. Ikiganiro kirimo ba barwiyemazamayide babiri bahatana, gitambuka mu gihugu hose, maze abacyumva bagatora umushinga mwiza banyuze kuri channel ya WhatsApp. Uwatowe cyane, ahita yegukana akantu.
Iyi gahunda irebe buri wese utuye mu Rwanda.
Ubusabe bwa Sezeri 1 burafunguye.
Itambuka kandi iboneka mu Rwanda hose
RTV
Radio Rwanda
KC2
Magic FM
Radio Inteko
RC Huye
RC Musanze
RC Nyagatare
RC Rubavu
RC Rusizi